Iyi myitozo irabera mu kigo cy’imyitozo ya gisirikare cya Lohatla, mu majyaruguru y’intara ya Cape muri Afurika y’Epfo.

Ingabo z’u Rwanda 41 ziyobowe na Lt Col Martin Kagarura, n’izo mu bindi bihugu zatangiye imyitozo yo kugarura amahoro aho rukomeye muri Afurika, mu gikorwa kiswe Amani Africa II.

Iki gitekerezo cyo gushyiraho umutwe uhuriweho n’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe cyateguwe mu rwego rwo kutazongera gutegereza ko ingabo z’amahanga ziba ari zo ziza kugarura amahoro mu bihugu bya Afurika.

Mu birori byo gufungura iyi myitozo, komiseri ushinzwe Amahoro n’Umutekano mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Amb. Smail Chergui yavuze ko iyi myitozo ari ibuye fatizo rizageza Afurika ku mutekano n’amahoro birambye.

Ati”Iyi myitozo ya Amani II izanaduha amahirwe yo gukemura ibibazo by’umutekano muke tugenda duhura na byo muri iyi minsi.”

Itsinda ry’ingabo zavuye mu Rwanda hamwe n’izo mu bindi bihugu zizagira uruhare rwo kugaragaza urwego Afurika igezeho ikemura ibibazo by’amakimbirane ku buryo bwihuse.

Umunyarwandakazi, Beatrice Mironko, yatorewe kungiriza uyobora iyo myitozo y’Ingabo za Afurika Yunze Ubumwe.

Lt Col Ndore Rurinda, intumwa ya Leta y’u Rwanda muri Afurika yunze Ubumwe nawe yari yitabiriye ibi birori.

U Rwanda rusanzwe rufite ingabo zihora maso muri Afurika y’Uburasirazuba mu muryango witwa Eastern Africa Standby Force (EASF), ndetse u Rwanda rwasinyanye amasezerano y'ubufatanye n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe tariki ya 9 Ukwakira 2015, agamije agamije gutanga abasirikare mu itsinda ry'ingabo za Afurika zitabara aho rukomeye, African Capacity for Immediate Response to Crises (ACIRC).

Iki gikorwa ingabo z’u Rwanda zirimo n’uruhare zigira mu kubungabunga umutekano ku mugabane wa Afurika ni kimwe mu bigaragaza ibyo Perezida Paul Kagame yemeye mu Nama Rusange ya Loni tariki ya 29 Nzeri 2015.

Ibi kandi bituma u Rwanda ruba kimwe mu bihugu bibungabunga umutekano aho utari ku isi hose binyuze mu muryango w’Abibumbye.

Imyitozo ya Amani Africa II yatangiye tariki ya 19 Ukwakira, ikazarangira kuya 7 Ugushyingo 2015 muri Afurika y’Epfo.

Ingabo z'u Rwanda zitegura guhaguruka i Kigali zerekeza muri Afurika y'Epfo
Ingabo z'u Rwanda zitegura guhaguruka i Kigali zerekeza muri Afurika y'Epfo
Ingaboo z'u Rwanda muri Afurika y'Epfo
Ingaboo z'u Rwanda muri Afurika y'Epfo