Inkongi ya mbere yari yagaragaye ku cyumweru tariki 2 Mutarama 2022, itangira kuzimywa imaze gufata ahantu hanini ku buryo byafashe amasaha 12 ngo umuriro uzimwe burundu.
Nubwo ariko wari wazimye, ku mugoroba wo kuwa Mbere hongeye gutungurana undi muriro wagurumanye kuva mu igorofa rya gatatu kugera mu rya gatanu ry’iyi nyubako, ibintu Umuvugizi w’inteko Ishinga Amategeko, Moloto Mothapo, yavuze ko byatewe n’amatapi ndetse n’ibiti byubakishije iyi ngoro.
Mothapo abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter yatangaje ko umuriro wari wongeye kugurumana wazimijwe burundu ariko ugasiga amagorofa atatu yose yangiritse, aho iyi nyubako ubu iri kugenzurwa n’abazimya umuriro 50.
Icyateye inkongi ntikiramenyekana gusa hafashwe umugabo w’imyaka 42 ukekwaho kugira uruhare mu guteza iyi nkongi aciye mu madirishya.
Iyi ngoro y’inteko Ishinga Amategeko iherereye mu Mujyi wa Cape Town, igizwe n’ibice bitatu icya mbere cyubatswe mu 1884, ibindi bibiri bishya byubakwa mu myaka ya 1920 na 1980 bikaba byakoreragamo Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite.
Igice gikoreramo Abadepite cyo cyarahiye burundu gusa mu gihande cyubatswe mu 1884 hahiye ibice bimwe na bimwe. Nta muntu wahitanwe n’iyi nkongi cyangwa ngo akomerekeremo gusa hari inyandiko z’amateka y’iki gihugu zahiye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!