00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo isanga icyemezo cya Israel cyo kwemera ubwigenge bwa Somaliland ari uburyarya

Yanditswe na Isabwe Fabiola
Kuya 31 December 2025 saa 11:25
Yasuwe :

Intumwa ya Afurika y’Epfo muri Muryango w’Abibumbye, Mathu Joyini, yamaganye icyemezo Israel iherutse gufata cyo kwemera ubwigenge bwa Somaliland, avuga ko ari uburyarya no gutera urwenya ashingiye ku kuba Israel yaranze kwemera Leta ya Palestine.

Mu nama y’igitaraganya y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano yabereye i New York ku wa Mbere, Joyini yagaragaje uko imyitwarire ya Israel ihabanye n’ibyemezo by’ibihugu by’amahanga.

Ati “Ni uburyarya no gushaka gutera urwenya kuba Israel igaragaza ko aricyo gihugu cyonyine cyemera Somaliland mu gihe yanze kwemera Palestine nyamara mu bihugu bigize Loni hafi ya byose, byaremeje ko ari Leta yemewe mu mategeko mpuzamahanga.”

Iyo nama yateguwe ku busabe bwa Somalia nyuma y’uko Israel ku wa 26 Ukuboza yatangaje ko yabaye igihugu cya mbere kigize Loni cyemeye ku mugaragaro Repubulika ya Somaliland nk’igihugu cyigenga.

Joyini yakomeje avuga ko ibikorwa bya Leta ya Israel bisenya amahame mpuzamahanga, ati “Ibikorwa byabo bisenya amahoro, nk’ibikorwa bya Leta ya Israel bikwiye kwamaganwa.”

Mu itangazo ryihariye ryashyizwe hanze n’Ikigo cya Afurika y’Epfo gishinzwe umubano mpuzamahanga n’ubufatanye (DIRCO), umuvugizi wacyo, Chrispin Phiri nawe yunze mu ryo kwamagana Israel.

Ati “Kwemera Somaliland ni ugusuzugura ubusugire bw’ubutaka bwa Repubulika ya Somalia, kandi ni ikibazo gikomeye ku mahoro mu ihembe ry’Afurika.”

Tariki ya 26 Ukuboza 2025 ni bwo Minisitiri w’Intebe n’uw’Ububanyi n’Amahanga ba Israel bashyize umukono ku itangazo ryemeza ko Somaliland ari igihugu cyigenga, bagaragaza ko biteguye gutangira ubufatanye hagati y’impande zombi mu rwego rw’ubuhinzi, ubuzima, ikoranabuhanga n’ubukungu.

Somalia yamaganye icyemezo cya Leta ya Israel ku ikubitiro, ivuga ko kwemeza Somaliland nk’igihugu bivogera ubusugire bwayo. Isobanura ko Somaliland ikiri igice cy’igihugu nubwo imaze imyaka 30 ifite inzego zigenga.

Intumwa ya Afurika y’Epfo muri Loni, Mathu Joyini, yamaganye icyemezo Israel iherutse gufata cyo kwemera ubwigenge bwa Somaliland

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages