Icyakora Minisitiri Zweli Mkhize yavuze ko bizaterwa nuko ibiganiro bari kugirana na sosiyete zakoze inkingo bizagenda.
Afurika y’Epfo yifuza ko uyu mwaka wa 2021 warangira ibashije gukingira 67 % by’abayituye, ni ukuvuga nibura miliyoni 40.3 z’abaturage.
Minisitiri w’ubuzima yavuze ko kuri ubu bamaze gushaka inkingo zishobora gukingira 10 % by’abaturage.
Yavuze ko ibiganiro na sosiyete zakoze inkingo bigikomeye ndetse batangiye no kuvugana n’izindi zifite inkingo zizaboneka vuba kugira ngo bazazibahe.
Afurika y’Epfo nicyo gihugu cya mbere muri Afurika cyagize ubwandu busaga miliyoni imwe dore ko bamaze kurenga miliyoni 1.1 mu gihe abapfuye basaga ibihumb 29.

Ibitekerezo 0