Ayo amasezerano yatangiye mu 2000 afasha bimwe mu bikorerwa mu bihugu bya Afurika koherezwa muri Amerika nta musoro.
Kuri uyu wa Gatatu Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse kuri Twitter avuga ko Leta ya Afurika y’Epfo iri kwambura abahinzi b’abazungu ibikingi byabo mu gihe abandi bari kwica ku bwinshi.
Yasabye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Mike Pompeo, gukurikiranira iby’iyo gahunda.
Inteko Ishinga Amategeko iherutse kwemeza umushinga ugamije kuvugurura Itegeko Nshinga kugira ngo abafite ubutaka bunini babusaranganye n’abatabufite nta ngurane bahawe.
Abirabura nibo biganjemo abadafite ubutaka kuko bangana na 80% ariko bafite 4% by’ubutaka bw’igihugu.
Ingingo ya 104 ya AGOA itegeka ibihugu bya Afurika kurinda abikorera ku giti cyabo n’ibyabo, ku buryo ubirenzeho ashobora guhagarikwa muri ayo masezerano.
Umunyamabanga wungirije wa Sendika y’abacuruzi muri Afurika y’Epfo, Marius Croucamp, yatangarije ikinyamakuru Business Live ko nta gushidikanya mu gihe iki gihugu cyatangira kwaka ibikingi abazungu, kizahita gifatirwa ibihano muri AGOA.
Enoch Godongwana ushinzwe impinduramatwara mu by’ubukungu mu Ishyaka ANC riri ku butegetsi yahise anyomoza Croucamp, avuga ko kwambura abazungu ibikingi nta ngurane, bitazabangamira abikorera.
Yagize ati “Ntabwo bivuze ko Leta itazishyura buri gikingi cyose kizakwa abazungu, uko bizajya bigenda bizaterwa n’impamvu zitandukanye. Nk’urugero abazakwa ahagenewe kubakwa inzu bazahabwa ibikenewe byose, ariko siko bizagenda ku bantu bose”.
Ikibazo cy’ubutaka ni kimwe mu bikomeye biri muri Afurika y’Epfo. Amategeko y’abakoloni yo mu 1913 yategetse ko ibikingi binini bihabwa abazungu, abirabura basigarana ubutaka buto bw’intica ntikize.
Kuva mu 1994, ANC yasimbura ba gashakabuhake ku butegetsi, Leta yashoye akayabo mu kugura hegitali miliyoni 4.9 zo gusaranganywa abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO