Umunyamabanga Mukuru wa ANC, Gwede Mantashe yavuze ko Amerika yiherera igakora inama z’ibanga muri Ambasade yayo muri Afurika y’Epfo zigamije gutegura abahirika ubutegetsi.
Yagize ati "Guhirika ubutegsti nta kindi bizana atari intambara. Twabonye ibyabereye muri Libya, Irak, Burkina-Faso, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, none dutangiye no kubibona hano, mube maso.”
Gwede yagarutse kuri gahunda zo kujyana abanyeshuri bo muri Afurika y’Epfo bakajya kwiga muri Amerika, avuga ko ari ayo matwara baba bagiye kubigisha nk’uko RFI ibitangaza.
Ubusanzwe iyo gahunda yashyiriweho ihanahana ry’imico ku banyeshuri, iterwa inkunga na Ambasade ya Amerika.
Ambasaderi wa Amerika i Pretoria, Patrick Gaspard abinyujije kuri Twitter ye yamaganye ibyo ANC ishinja igihugu, avuga ko bari bakwiye kugira amakenga bakanashakisha ukuri mbere yo kuvuga.
ANC yavuze ko igiye gushyiramo imbaraga kugira ngo ibyo bihagarare, kandi ko iri shyaka rigiye kuganira n’inzego z’ubuyobozi za Amerika imbonankubone kuri iki kibazo.



















TANGA IGITEKEREZO