00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Ku nshuro ya mbere Minisiteri y’Imari yashyizwe mu biganza by’umwirabura

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 26 May 2014 saa 09:35
Yasuwe :

Minisiteri y’Imari mu gihugu cy’Afurika y’Epfo yashyizwe mu biganza by’umwirabura Nhlanhla Nene, ibi bikaba bigaragara nk’ikimenyetso gikomeye cy’impinduka mu mibereho y’abaturage b’iki gihugu; Perezida Jacob Zuma akaba yari yarabisezeranyije abaturage be muri manda ya kabiri.
M. Nene w’imyaka 55 azwiho kuba ari we wari uyoboye akanama kateguraga igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cya 2010 Afurika y’Epfo yakiriye, ndetse akaba yari asanzwe yungirije Minisitiri w’Imari kuva muri 2009. (…)

Minisiteri y’Imari mu gihugu cy’Afurika y’Epfo yashyizwe mu biganza by’umwirabura Nhlanhla Nene, ibi bikaba bigaragara nk’ikimenyetso gikomeye cy’impinduka mu mibereho y’abaturage b’iki gihugu; Perezida Jacob Zuma akaba yari yarabisezeranyije abaturage be muri manda ya kabiri.

M. Nene w’imyaka 55 azwiho kuba ari we wari uyoboye akanama kateguraga igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cya 2010 Afurika y’Epfo yakiriye, ndetse akaba yari asanzwe yungirije Minisitiri w’Imari kuva muri 2009.

Gutangira imirimo kwa Nhlanhla Nene kandi bifite igisobanuro gikomeye muri iki gihugu kimaze imyaka 20 gihagaritse ubutegetsi bw’ivanguraruhu, bigizwemo uruhare n’umukambwe Nelson Mandela.

Minisitiri Nhlanhla Nene

N’ubwo uyu mukambwe yakoze akazi gakomeye mu guha abirabura uburenganzira ku butegetsi, igice kinini cy’imari y’igihugu cyakomeje gucungwa n’abazungu bicaga bagakiza mbere y’umwaka wa 1994.

Raporo yasohotse mu mwaka wa 2011, yagaragaje ko muri Afurika y’Epfo abazungu cyane ab’igitsina gabo bakomeje kwiharira ubukungu bw’iki gihugu aho mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bari ku kigero cya 67 ku ijana, mu nganda 66, mu gihe mu bijyanye no kubyaza umusaruro ibikomoka ku buhinzi ho bari bafite ijanisha rya 75 ku ijana.

M. Nene ategerejweho akazi gakomeye ku ifaranga rya rand ryari rimaze amezi ridahagaze neza ndetse no guhangana n’ihungabana ry’ubukungu muri iki gihugu bwari bumaze kumanukaho 2,1 ku ijana mu gihe nyamara hifuzwaga ko bwazamukaho nibura 7 ku ijana kugira ngo igihugu kibashe guhangana n’umubare w’abashomeri ukura umunsi ku munsi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages