Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko abo bombi bagiye kwizihiriza isabukuru y’imyaka bamaze babana mu bihugu birimo u Busuwisi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakoresha amafaranga ya Leta.
Bamwe mu bayobozi b’imbere muri Guverinoma ya Afurika y’Epfo bavuze ko abo bombi bagiriye ingendo hanze y’igihugu muri Nzeri 2019.
Bagiye i New York aho umugore yari yitabiriye inama, bavayo berekeza mu Busuwisi. Bari i Genève, umugabo yafashe imodoka ya Mercedes-Benz S600 yari yagenewe gutwara umugore we, ayijyana i Paris mu Bufaransa guhaha.
Ndabeni Abrahams kandi ashinjwa guha umugabo we imirimo igenewe abakozi ba Leta kandi atari we, nk’aho ngo yagiye amwemerera kujya mu bizamini by’ibaza ku myanya itandukanye mu bigo Ndabeni areberera.
Ikinyamakuru The Independent cyo muri Afurika y’Epfo cyatangaje ko inyemezabwishyu yabonywe, igaragaza ko Ndabeni n’umugabo we muri Amerika n’u Busuwisi bakoresheje amadolari asaga 5300 utabariyemo aho baraye n’ibyo bariye.
Umuvugizi wa Ndabeni, Nthabeleng Mokitimi-Dlamini yemeje ko uwo avugira yajyanye hanze n’umugabo we, gusa ngo ntabwo byari ngombwa ko abanza kwaka uruhushya rwo kujyana n’umugabo we.
Umuvugizi wa Perezida Cyril Ramaphosa, Khusela Diko yavuze ko atari ngombwa ko Perezida yemeza ko Minisitiri ajyana n’uwo bashakanye, ko ibyo bireba amabwiriza agenga Guverinoma.
Icyakora, Minisitiri w’umurimo, Patricia De Lille yavuze ko buri gihe iyo abagize Guverinoma bagiye hanze bashaka kujyana n’abafasha babo, bagomba gusaba uruhushya Perezida.
Ndabeni na Thato bashyingiwe muri Nzeri 2012. Umwaka ushize bizihizaga imyaka irindwi babanye.



















TANGA IGITEKEREZO