Manana yeguye nyuma yo kwitaba urukiko mu cyumweru gishize ashinjwa icyaha cyo gukubita umugore.

Ashinjwa gukubita uwo mugore ubwo bari bahuriye mu kabari bagatongana, kumvikana byananirana akamukubita.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo itangazo ryaturutse mu biro bya Perezida Jacob Zuma ryagaragaje ko Perezida yemeye ubwegure bwa Manana, anamushimira akazi yakoreye igihugu.

Manana akimara gushinjwa gukubita uwo mugore yavuze ko yabikoze yitabara kuko yari asagariwe, icyakora asaba imbabazi avuga ko bitari ngombwa kwihorera nka Minisitiri.

Ishyaka akomokamo rya ANC rikimenya icyaha ashinjwa, ryamwamaganiye kure, rivuga ko biteye isoni kubona Minisitiri akubita umugore. Nyuma yo kwegura iryo shyaka ryabishimye rinashimira Manana ku kazi yakoreye igihugu, nkuko BBC yabitangaje.

Icyaha Manana akekwaho cyateje impagarara muri Afurika y’Epfo baramwamagana, dore ko gukubita abagore atari ibya none muri icyo gihugu.

Polisi yo yatangaje ko Manana azaburanishwa nk’abandi bose, yahamwa n’ibyaha agahanwa.

Minisitiri wungirije w’Uburezi muri Afurika y’Epfo, Mduduzi Manana
Minisitiri wungirije w’Uburezi muri Afurika y’Epfo, Mduduzi Manana