Ibiro bye byatangaje ko ku wa Kane aribwo yajyanye mu bitaro, aho ari gukorerwa ibizami bitandukanye.
Uyu mukambwe w’imyaka 87 yaherukaga kujyanwa mu bitaro muri Nzeri 2016.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP bitangaza ko muri uriya mwaka yashyizwe mu bitaro inshuro enye, kubera uburwayi buterwa n’imiti ivura kanseri ya prostate amaranye imyaka isaga 20.
Musenyeri Tutu yamenyekanye cyane kubera uburyo yarwanyije ubutegetsi bwari bwiganjemo abazungu bahezaga abirabura muri Afurika Y’Epfo.
Yahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu 1984.


















TANGA IGITEKEREZO