Urwego rushinzwe Imfungwa rwatangaje ko Akanama gashinzwe gusuzuma iby’abagomba kurekurwa kasanze Pistorius atujuje igihe gihagije agomba kumara muri gereza kugira ngo abone kurekurwa.
Uru rwego rwatangaje ko bizongera gusuzumwa nyuma y’undi mwaka. Ibiganiro ku irekurwa rye byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu aho afungiye.
Pistorius ubu ufite imyaka 36 yishe arashe Reeva Steenkamp wari umunyamideli, ubwo bwari bucye ari ku munsi w’abakundana mu 2013.
Ababyeyi ba Steenkamp bari bamaganye ifungurwa rya Pistorius, bavuga ko batizeye ko yavugishije ukuri ku byabaye kandi ko atigeze agaragaza ukwicuza ku byo yakoze.
Kuri uyu munsi bishimiye icyemezo cyafashwe nk’uko inkuru dukesha France24 ibivuga.
Mu 2012 Pistorius yabaye umuntu ufite ubumuga bw’ingingo witabiriye imikino Olempike mu Bwongereza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!