Ibi Zuma yabivuze ubwo yatangaga ikiganiro muri Kaminuza y’ikoranabuhanga ya Tshwane iri mu mujyi wa Pretoria, ubwo yatangiraga kuvuga ku ihohoterwa rikorwa n’abapolisi umuntu umwe yahise amuca mu ijambo avuga ikibazo cy’abantu biciwe mu kirombe cya Marikana.
Zuma yahise amusubiza ko Polisi nta yandi mahitamo yari ifite uretse kurasa ku bakozi bari mu myigaragambyo kuko nabo bari bamaze iminsi bica abantu nk’uko Africa review dukesha iyi nkuru ikomeza ibitangaza.
Zuma yagize ati “Bariya bantu bo muri Marikana bishe abantu, Polisi rero yari iri kubabuza gukomeza kwica abantu.”
Ibi bisobanuro Zuma yabitanze habura iminsi mike ngo ashyire ahagaragara icyegeranyo cyakozwe n’ubucamanza ku kibazo cy’abakozi bo mu kirombe 34 bishwe mu 2012.
Aba bakozi mu kirombe cya Marikana bishwe nyuma y’iminsi mike hari n’abandi 10 bishwe, barimo abakozi batari mu myigaragambyo, ucunga umutekano ndetse n’abapolisi 2.
Abuganira mu mategeko imiryango ya 34 bapfuye bavuze ko abapolisi barashe abari mu myigaragambyo bahorera abari mu myigaragambyo.
Perezida Zuma yavuze ko ibyavuye mu iperereza bizashyirwa ahagaragara mu mpera za Kamena.



















TANGA IGITEKEREZO