00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Polisi imaze guta muri yombi abimukira 50 badafite ibyangombwa

Yanditswe na

Mukaneza M.Ange

Kuya 28 April 2015 saa 06:01
Yasuwe :

Polisi yo muri Afurika y’Epfo ifatanyije n’igisirakari hamwe n’Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bamaze guta muri yombi abimukira bagera kuri 50 badafite ibyangombwa bibaranga.

Abo bimukira batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe mu duce twa Mayfair na Hillbrow duherereye mu mujyi wa Johannesburg, ni abatari bafite ibyangombwa byuzuye bibemerera kuba muri Afurika y’Epfo nkuko umuvugizi wa Polisi ya Gauteng, Lt-Col Lungelo Dlamini yabitangarije Al Jazeera.

Dlamini yagize ati “ Iki ni igikorwa cyo gusaka, ni ibintu bisanzwe, ni igikorwa kigamije gukumira ibyaha.”

Yakomeje asobanura ko ubu Ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka biri gusuzuma ngo birebe mu bantu bafashwe abafite uburenganzira bwo kuba mu gihugu mu gihe abandi bazasubizwa mu bihugu byabo.

Uyu mukwabu wakozwe kuwa mbere tariki ya 27 Mata 2015, uje nyuma y’uko Perezida Jacob Zuma afashe icyemezo cyo kohereza abasirikari mu duce twibasiwe n’ihohoterwa ryakorerwaga abimukira.

Biteganyijwe ko ibikorwa by’umukwabu bizanakomereza no mu tundi duce tw’icyo gihugu.

Abimukira 4 bishwe mu byumweru bine bishize mu bwicanyi bwabakorerwaga, aho bwatangiriye mu mujyi wa Durban bukagera na Johannesburg.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages