Polisi yo muri Afurika y’Epfo yaraye itangaje ko yavumbuye imirambo y’impinja 4 ikonjesheje muri firigo mu nzu iri mu mujyi wa Mthatha mu majyepfo y’uburasirazuba bw’iki gihugu.
Umuvugizi wa Polisi yatangaje ko kugira ngo iyi mirambo igaragare, hari umuntu wabariye akara ko muri iyi nzu hariyo ikibazo, niko koherezaho itsinda ry’abapolisi bagezeyo batungurwa no kubona abana bari hagati y’ukwezi kumwe n’abiri bapfuye.
Yasobanuye ko n’ubwo hagitegerejwe gukorera ibizamini iyi mirambo ngo hamenyekanye icyishe aba bana, iperereza rimbitse ryatangiye.
Amakuru avuga ko ba nyiri iyi nzu yagaragayemo imirambo bari mu ruzinduko mu mujyi wa Johannesburg ubwo Polisi yavumburaga iyi mirambo.



















TANGA IGITEKEREZO