Duduzane Zuma yashinjwaga ibyaha bya ruswa, ibyo birego bikaba bifite aho bihuriye n’ibikorwa by’umuryango w’abaherwe b’aba-Guptas, bakomoka mu Buhinde bashinjwe kenshi kugirana ubucuti budasanzwe na Jabob Zuma hagamijwe kubahesha amasoko ya leta.
Duduzane Zuma yagaragaye mu Rukiko rw’ubucuruzi mu Mujyi wa Johannesburg, rukaba ari narwo rwemeje ko Ubushinjacyaha bwabaye buvanyemo iki kirego mu gihe hategerejwe ibindi bimenyetso.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters byavuze ko kuba Ubushinjacyaha bwananiwe kugaragaza ibirego kuri Duduzane Zuma, bisubiza inyuma umugambi wo kurwanya ubujura.
Duduzane kandi yagombaga kugaragara mu Rukiko mu Mujyi wa Johannesburg muri Werurwe, aho akekwaho kugira uruhare mu mpanuka ikomeye y’imodoka yo muri 2014.
Ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uwitwa Phumzile Dube, bivugwa ko imodoka yarimo yo mu bwoko bwa Porche yagonze imodoka yo mu bwoko bwa Minibus yarimo n’uwapfuye, abandi batatu bari muri iyi modoka rusange bagakomereka.
Cyril Ramaphosa wasimbuye Jacob Zuma ubwo yajyaga ku butegetsi muri Gashyantare 2018, yari yijeje guhangana n’abarya ruswa.
Jacob Zuma w’imyaka yegujwe muri Gashyantare 2018 nyuma y’igitutu yashyizweho n’ishyaka rye ANC, kubera ibirego bitandukanye bya ruswa birimo n’imikoranire n’Umuryango wa Guptas.
Gusa uyu muryango wo wakomeje kwamagana kuba hari icyari cyihishe inyuma y’umubano na Zuma, ariko hari iperereza ryatangijwe rikaba ngo rishobora kumara amezi cyangwa imyaka kugira ngo rirangire.



















TANGA IGITEKEREZO