00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Umukozi wo kwa muganga yafashwe agurisha ingobyi z’ababyeyi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 19 September 2025 saa 10:53
Yasuwe :

Umugore w’imyaka 39, Rose Mnisi, yafatanywe ishashi yuzuye ingobyi (placenta) z’ababyeyi ari kuzigurisha mu ntara ya Mpumalanga muri Afurika y’Epfo.

Polisi yo muri iyo ntara yavuze ko yamufatiye mu gace ka Lydenburg ari kugerageza kujya mu gace ka Nelspruit, ngo abe ari ho agurishiriza izo ngobyi.

Iti “Tumaze kumufata twamusanganye ibyo bice by’umubiri, ni bwo yatubwiye ko ari umukozi ukora amasuku kwa muganga aho abanyeyi babyarira.”

Polisi yavuze ko umubare w’ingobyi yari afite utaramenyekana gusa zajyanywe mu kigo cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga ngo zikorweho iperereza.

Si ibyo gusa ikirego cy’uyu mugore cyahise kijyanwa mu nkiko, aho ashinjwa gucuruza ibice by’imibiri y’abantu mu buryo butemewe.

Icyo abari kugura izi ngobyi bari kuzimaza ntikiramenyekana gusa muri iki gihugu hari abizera ko kurya ingobyi byongera amashereka.

Polisi yo muri Afurika y'Epfo yafashe umugore ari kugurisha ingobyi z'ababyeyi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages