00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Umunya-Danemark afunzwe azira gukata ibitsina by’abagore akabibika

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 5 November 2015 saa 09:45
Yasuwe :

Umugabo w’Umunya-Danemark witwa Peter Frederiksen, arashinjwa gukata ibice by’ibitsina by’abagore akabibika mu cyuma gikonjesha yagejejwe imbere y’urukiko rwo muri Afurika y’Epfo kuburana ibyo byaha n’indishyi yakwa.

Tariki ya 4 Ugushyingo, Peter Frederiksen w’imyaka 63 ufite iduka ricuruza imbunda ntoya, yagejejwe mu rukiko nyuma y’uko afatiwe mu mujyi rwagati wa Bloemfontein muri Nzeli 2015 hashingiwe ku makuru yatanzwe n’umugore abwira polisi ko yamukase igitsina ibice byacyo akabibika.

Nkuko AFP yabitangaje, abakoze iperereza kuri uyu mugabo bavuze ko bamusanganye ibindi bice bisaga icumi byaciwe ku bitsina by’abagore barindwi yakonjeshaga ndetse n’amafoto y’urukozasoni y’abana.

Muri 2004 nibwo uyu mugabo yatahuwe ko akora akazi karimo gukata ibice by’ibitsina by’abagore. Yasanganywe imiti itera ikinya, ibyuma byo kubagisha n’ibice bibiri by’imyanya y’igitsina gore yumye imanitse mu cyuma.

Umugore wa Frederiksen witwa Anna Matseliso Molise, w’imyaka 28 bari bafitanye abana babiri, yari yateganyijwe nk’umutangabuhamya w’ibanze ariko aza kwicwa arasiwe imbere y’inzu ye iri mu mujyi wa Maseru muri Lesotho mu kwezi gushize.

Mbere y’uko apfa yabwiye polisi ko yahawe inzoga nyinshi ubwo yakatwaga ibice by’igitsina. Kugeza ubu nta muntu uraryozwa urupfu rw’uyu mugore.

Umucamanza Marlene Marais yavuze ko uretse ibijyanye n’indishyi, icyaha cya Frederiksen ari kimwe n’ibyaha by’ubwicanyi no gufata ku ngufu.

Frederiksen ashinjwa ibyaha birimo gukata abagore ibitsina, akagambane kagamije ubwicanyi, ubushurashuzi no gukora no gukwirakwiza filimi z’urukozasoni z’abana.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages