Lumka Oliphant yari yatumiwe kuri radio 702 ikorera mu murwa mukuru Johannesburg, kugira ngo asobanure iby’ikibazo cy’abaturage batishoboye n’abageze mu zabukuru bari basanzwe bahabwa amafaranga y’ingoboka n’ikigo cyari gifitanye amasezerano na leta, ariko ayo masezerano akaba azarangirana n’ukwezi gutaha.
Nyuma y’amakuru y’irangira ry’amasezerano leta yari ifitanye n’icyo kigo (Cash Paymaster Services (CPS), abaturage bagize ubwoba ko iyo nkunga ishobora guhita ihagarara bikagira ingaruka mbi kuri miliyoni z’abaturage bafashwaga n’icyo kigo, ari nayo mpamvu uwo muyobozi yatumijwe ngo abamare impungenge.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko umunyamakuru w’iyo radio, Xolani Gwala, yasabye Lumka gutanga ibisobanuro mu Cyongereza undi arabyanga atangira kuvuga mu rurimi rw’Ikizulu rukoreshwa muri icyo gihugu.
Umunyamakuru yakomeje kumusaba gukoresha Icyongereza nka rumwe mu ndimi 11 zemewe mu butegetsi muri iki gihugu kandi zumvwa na benshi ku nyungu z’abakurikira radio ariko Lumka ntiyabikozwa akomeza gutsimbarara asubiza mu Kizulu.
Yakomeje gusa n’umwingiga agira ati “Mu nyungu z’abadukurikira, mushobora gusubiza mu Cyongereza? Abantu bakeneye kumenya niba bazahabwa amafaranga y’ukwezi gutaha.”
Nyuma yo kubazwa icyo kibazo, Lumka yakomeje gusubiza mu Kizulu, maze uwo munyamakuru ahitamo guhagarika ikiganiro avuga ko bigaragara ko uwo muyobozi adashaka gusubiza ibibazo yabazwaga.
Kwanga gusubiza ibibazo mu Cyongereza kwa Lumka, byafashwe nk’ubwirasi kuko yari asanzwe atanga ibiganiro kuri radio muri urwo rurimi ndetse n’ibiganiro agirana n’abanyamakuru akenshi abikora mu Cyongereza.
Iyi kompanyi CPS igiye kurangiza amasezerano yagiranye na Leta mu 2014, urukiko rushinzwe kurengera Itegeko Nshinga, rwavumbuye ko yari yarahawe isoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Ubusanzwe Afurika y’Epfo ifasha abaturage batishoboye n’abageze mu zabukuru basanga miliyoni 16, ibaha miliyari zisaga 140 z’ama Rand akoreshwa muri icyo gihugu yo kubafasha mu mibereho yabo.
Minisitiri ushinzwe iterambere ry’abaturage muri iki gihugu, Bathabile Dlamini, ku Cyumweru yari yatangaje ko abaturage bahabwaga inkunga bazakomeza kuyibona, gusa impungenge zakomeje kuba zose bitewe n’uko batasobanuriwe uko bizakorwa.



















TANGA IGITEKEREZO