Ubusanzwe muri Gashyantare buri mwaka, Minisitiri w’Imari wa Afurika y’Epfo atangaza ingengo y’imari ariko ku wa 19 Gashyantare 2025 yabisubitse, abyimurira mu kwezi gutaha.
Umuvugizi wa Guverinoma ya Afurika y’Epfo, Thoko Didiza, yatangaje ko ari ubwa mbere bibaye mu myaka 31 ishize, kuva Afurika y’Epfo yava mu bihe bya Apartheid byahezaga amoko.
Ishyaka ANC riri ku butegetsi ryari ryarasabye ko umusoro ku nyongeragaciro wava kuri 15%, ukagera kuri 17%, gusa DA (Democratic Alliance) rihagarariwe muri Guverinoma ryo ryagaragaje ko byahungabanya ubukungu bw’igihugu.
Guverinoma ya Afrika y’Epfo igizwe n’amashyaka 10 asaranganya ubuyobozi, nyuma y’aho mu matora y’Inteko Ishinga Amategeko yabaye mu 2024 habuze ishyaka ribona ubwiganze busesuye bw’amajwi. Ibi bivuze ko imyanzuro ifatwa igomba kuba yemeranyijweho n’amashyaka yose.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!