00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Yagiye gusura pariki intare zimwicirayo

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 9 March 2021 saa 09:45
Yasuwe :

Umugabo wari wagiye kureba inyamaswa muri Pariki ya Marakele muri Afurika y’Epfo yishwe n’intare ebyiri.

Uyu mugabo witwa Malibongwe Mfila w’imyaka 27, BBC yatangaje ko yishwe n’intare ubwo yari ari gutembera mu modoka areba aho inyamaswa ziri. Intare zamwivuganye kuwa Gatandatu ushize nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi kuri uyu wa Mbere.

Uyu mugabo intare zamwibasiye avuye mu modoka agenda n’amaguru ngo amenye aho inyamaswa ziherereye, azirebe neza.

Umwaka ushize nabwo hari umugabo wo muri Afurika y’Epfo wishwe n’intare muri Pariki ya Limpopo.

Umugabo yivuganywe n'intare yari yagiye gusura muri pariki / Ifoto: Go2Africa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages