Dr Saeed Khatibzadeh yageze muri Afurika y’Epfo ku wa 23 Kamena 2026. Yitabiriye ibiganiro by’abadipolomate byateguwe na Kaminuza ya Afurika y’Epfo i Pretoria.
Muri ibi biganiro, Dr Saeed Khatibzadeh yavuze ko intambara igihugu cye kimazemo iminsi ari ubushotoranyi bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel, bwagize ingaruka zikomeye ku basivile n’ibikorwaremezo.
Yashimye uburyo Afurika y’Epfo yitwaye muri iki kibazo, nubwo yashyizweho igitutu n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Uruzinduko rw’uyu mudipolomate wa Iran rwarakaje Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ambasade y’iki gihugu muri Afurika y’Epfo yavuze ko nubwo Leta ya Pretoria ivuga ko nta na hamwe ibogamiye, ukuri kwigaragaza.
Iti “Guverinoma ya Afurika y’Epfo yateguriye itapi itukura Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Iran, ni mu gihe kandi Visi Perezida (wa Afurika y’Epfo), Paul Mashatile ari i Beijing gushimangira umubano n’u Bushinwa. Pretoria ivuga ko ibi ari ukutabogama, ariko twe tubyita izina bikwiriye: ni amahitamo. Abaturage ba Afurika y’Epfo bakwiriye kubwirwa ukuri ku ruhande Guverinoma yabo ihagazeho.”
Amerika na Afurika y’Epfo bimaze igihe bidacana uwaka. Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bushinja ubwa Cyril Ramaphosa, guhohotera Abanya-Afurika y’Epfo b’abazungu.
Amerika ntiyishimira kandi umubano Afurika y’Epfo igirana n’ibindi bihugu birimo u Bushinwa, u Burusiya n’ibindi.
Ni mu gihe kandi Afurika y’Epfo itavuga rumwe na Israel ifatwa nk’inshuti y’akadasohoka ya Amerika kuko yayijyanye mu nkiko iyishinja gukorera Jenoside abaturage bo muri Gaza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!