Umugabane wa Afurika ni wo ufite umubare muto w’abakingiwe covid-19 ku isi yose.
BBC yatangaje ko Sosiyete yakoze uru rukingo rushya, Afrigen Biologics, yavuze ko yizeye izatangira kugerageza gukora ibikoresho byo kwa muganga mu Ugushyingo.
Moderna mbere yari yavuze ko itazakumira abandi bashaka gukora inkingo bahereye ku rwayo, ibi byatumye abashakashatsi bo mu Mujyi wa Cape Town bakora urwabo ariko rufitanye isano na Moderna.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryashyigikiye aba bashakashatsi.
Umuyobozi wa Afrigen Biologics, Petro Terblanche, yavuze ko batangiranye intege nke ariko bizeye ko ibikorwa byabo bizaguka mu bihe bya vuba.
Umuhanga mu bya Siyansi muri uru ruganda, Dr Caryn Fenner, yavuze ko ibyagezweho ari ingirakamaro cyane.
Ati “Kubasha gukora urukingo rwacu biduha imbaraga nyinshi kandi bidufasha kwitegura guhangana n’ibindi byorezo, gukora ibikoresho byo kwa muganga no gushaka izindi nkingo z’indwara zo muri Afurika.”
Mu bihugu byinshi bya Afurika abafashe inkigo zose zisabwa ntibagera kuri 10%, ugereranije na 60% muri Amerika ya Ruguru, 63% mu Burayi na 61% muri Aziya. Afurika y’Epfo yakingiye 27% by’abaturage bayo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!