00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo yihanganishije Abanyepalestine inabizeza ubufasha

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 14 October 2023 saa 06:24
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n’abaturage ba Palestine mu rugamba ihanganyemo na Israel.

Ni ubutumwa bw’amashusho yatambukije ku rukuta rwe rwa X [yahoze ari Twitter], kuri uyu wa 14 Ukwakira, aho yari ari kumwe n’abagize Komite Nyobozi y’Ishyaka Africa National Congress [ANC], ku Rwego rw’Igihugu. Yatangaje ko bifatanyije n’abaturage bose ba Palestine mu bihe bigoye bari kunyuramo.

Perezida Ramaphosa, yagize ati “Duha agaciro icyemezo cyafashwe n’Abanye-Palesitine, kuko bo ubwabo, Isi n’abayobozi batandukanye bazi neza ko bamaze imyaka hafi 75 bashaka kwigobotora ababakandamiza.”

“Duhagaze hano kuko duhangayikishijwe cyane n’ibiri kubera mu Burasirazuba bwo Hagati kandi twihanganishije abo muri Israel, tunahumuriza abaturage ba Palesitine.”

Yavuze ko icyaba igisubizo kuri iyi mirwano hagati y’impande zombi ari ukubahiriza imipaka yagenwe n’Umuryango w’Abibumbye mu 1967.

Perezida Ramaphosa yakomeje agira ati “Guhonyora uburenganzira bw’Abanye-Palestine byagaragariye mu kubambura ubutaka bwabo bakabuzanamo abimukira. Ni ikintu giteye impungenge cyane ndetse birashoboka ko ari yo ntandaro y’ibyo turi kubona ubu.”

Yamaganiye kure icyifuzo cya Israel cy’uko abaturage batuye mu Majyaruguru ya Gaza bagomba kuhimuka kuko nubwo bababwira ibyo, imipaka yose irafunze.

Ati “Iki kibazo kirakomeye kandi kirahangayikishije, ni yo mpamvu duhamagarira Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango, kureba uko muri Palesitine hagarurwa amahoro ndetse Israel igasabwa guhagarika kubimura kuko amaherezo ibikorwa byayo bishobora kuzabyara ikimeze nka Jenoside.”

Perezida Ramaphosa yagaragaje kandi ko hari impungenge ko iyi ntambara ishobora kwaguka ikagera mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ati “Kuri ubu duhangayikishijwe n’intambara ku mugabane wacu no mu bindi bice by’u Burayi. Intambara y’u Burusiya na Ukraine na yo igomba kurangira. Nka Afurika yepfo rero, dushyigikiye inzira ziganisha ku mahoro, kandi natwe twiteguye kubigiramo uruhare nk’uko dusanzwe tubikora mu bihe bitandukanye.”

Yavuze ko kuri ubu igihugu cye hari ubusabe cyahawe mu bijyanye no gutanga inkunga muri Palestine, kandi biri gukurikiranwa ngo bikorwe.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yavuze ko igihugu cye gishyigikiye Palestine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages