Ubwo yari mu nama Mpuzamahanga yiga ku Bukungu yabereye i Davos mu Busuwisi, Godongwana, yavuze ko igihugu cye cyafashe icyemezo cyo kuba kivuye muri uwo muryango by’agateganyo.
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, mu Ugushyingo 2025 yavuze ko Afurika y’Epfo, itari gutumirwa mu nama y’iryo huriro iyo Amerika iba ari yo yayakiriye.
Inama y’abakuru b’Ibihugu bya G20 umwaka ushize yakiriwe na Afurika y’Epfo.
Umwanzuro wo kwikura muri G20 kuri Afurika y’Epfo uje mu gihe umwuka hagati yayo na Amerika utameze neza.
Minisitiri Enoch Godongwana yavuze ko bizeye ko ijwi rya Afurika rizakomeza kumvwa binyuze mu Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe ariko ko yizeye ko mu gihe u Bwongereza buzaba buyoboye uwo muryango butazakora nka Amerika mu gihe buzaba buyoboye uwo muryango muri 2027.
Mu Ukuboza 2025, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko izakira inama y’ibihugu bigize G20 mu 2026 ariko itazatumira Afurika y’Epfo yayakiriye mu 2025, ndetse yamaze gusiba ku rubuga amakuru yose yerekeye imyanzuro yafatiwe mu nama ya G20 yabereye muri Afurika y’Epfo.
Ibihugu bigize G20 birimo Argentine, Australia, Bresil, u Bwongereza, Canada, u Bushinwa, u Bufaransa, u Budage, u Buhinde, Indonesie, u Butaliyani, u Buyapani, Mexique, u Burusiya, Arabie Saoudite, Afurika y’Epfo, Korea y’Epfo, Turikiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!