Ibi bije nyuma y’ uko Polisi y’ iki gihugu yashakishaga abatuye mu gihugu badafite ibyangombwa, itahura amagana y’ abanyamahanga bahakorera batabifitiye ibyangombwa.
Ubushomeri muri Afurika y’Epfo buri ku kigero cya 24%, ari naho bamwe mu baturage bahera bavuga ko babuze imirimo kuko ngo abanyamahanga bihariye akazi.
Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga muri Mozambique, Oldemiro Baloi, yavuze ko yatunguwe n’ iki cyemezo.
Yagize ati "Twatekerezaga kugirana ibiganiro na Afurika y’ Epfo kuri iki kibazo, ariko twahise tubona abantu batangiye gufatwa.”
Ibikorwa byo kwamagana abimukira muri Afurika y’ Epfo byagaragaye cyane muri Mata, bihitana barindwi barimo n’ umwe ukomoka muri Mozambique.
Ku Cyumweru tariki ya 17 Gicurasi 2015, Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko abarenga 3,900 barimo abimukiyeyo mu buryo butemewe n’ amategeko bagera ku 1,650 bamaze gutabwa muri yombi guhera mu kwezi gushize.
Perezida wa Afurika y’ Epfo Jacob Zuma aheruka kuvuga ko ibikorwa byo kwirukana abimukira bibabaje cyane, asaba ko igihugu cyagarura umutuzo.
Umwami w’ aba Zulu witwa Goodwill Zwelithini afatwa nk’ uwatangije iki kibazo ubwo yavugaga ko abanyamahanga bagomba gusubira mu bihugu byabo, gusa nyuma yaje kuvuga ko ababimwitirira bamwumvise nabi.



















TANGA IGITEKEREZO