00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Perezida yanyuranyije n’ishyaka rye ku kwivana muri ICC

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 April 2023 saa 06:44
Yasuwe :

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yatangaje ko igihugu cye cyafashe umwanzuro wo kwivana mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), kuko rwamaze kwigaragaza nk’igikoresho cy’Abanyaburayi, abusanya n’ishyaka rya ANC.

Ramaphosa yavuze ko ari umwanzuro wafatiwe mu nama y’ishyaka ANC riri ku butegetsi, yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.

Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko imyitwarire ya ICC mu bibazo yagiye igiramo uruhare, bigaragaza uruhande ibogamiyemo.

Icyakora itangazo ryasohowe n’ishyaka ANC kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko ikibazo cya ICC cyaganiriwe mu nama ariko ko hatigeze hafatwa umwanzuro wo kwivanamo.

Itangazo rivuga ko bemeranyije kuba bakwivana muri ICC, mu gihe izindi nzira zo kuvugurura ibyo bashaka ko urwo rukiko rukosora, byaba byananiranye.

ICC yakunze kenshi kwibasira Abanyafurika ku nyungu z’abanyamerika n’Abanyaburayi, nyamara yagera ku byaha bikorwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi ikaruca ikarumira.

Afurika y’Epfo itangaje ibyo kwivana muri ICC mu gihe yitegura kwakira inama y’ibihugu bigize umuryango BRICS n’u Burusiya burimo, mu gihe Perezida wabwo Vladimir Putin aherutse gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi n’urwo rukiko, ashinjwa ibyaha by’intambara muri Ukraine.

Si ubwa mbere Afurika y’Epfo ishatse kwivana muri ICC kuko yabigerageje mu 2016 ariko umwanzuro ukaza kuburizwamo n’urukiko rukuru, rwagaragaje ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Perezida Ramaphosa yatangaje ko Afurika y'Epfo igiye kwivana muri ICC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages