Ramaphosa yavuze ko ari umwanzuro wafatiwe mu nama y’ishyaka ANC riri ku butegetsi, yabaye mu mpera z’icyumweru gishize.
Perezida wa Afurika y’Epfo yavuze ko imyitwarire ya ICC mu bibazo yagiye igiramo uruhare, bigaragaza uruhande ibogamiyemo.
Icyakora itangazo ryasohowe n’ishyaka ANC kuri uyu wa Kabiri, rivuga ko ikibazo cya ICC cyaganiriwe mu nama ariko ko hatigeze hafatwa umwanzuro wo kwivanamo.
Itangazo rivuga ko bemeranyije kuba bakwivana muri ICC, mu gihe izindi nzira zo kuvugurura ibyo bashaka ko urwo rukiko rukosora, byaba byananiranye.
ICC yakunze kenshi kwibasira Abanyafurika ku nyungu z’abanyamerika n’Abanyaburayi, nyamara yagera ku byaha bikorwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi ikaruca ikarumira.
Afurika y’Epfo itangaje ibyo kwivana muri ICC mu gihe yitegura kwakira inama y’ibihugu bigize umuryango BRICS n’u Burusiya burimo, mu gihe Perezida wabwo Vladimir Putin aherutse gushyirirwaho impapuro zo kumuta muri yombi n’urwo rukiko, ashinjwa ibyaha by’intambara muri Ukraine.
Si ubwa mbere Afurika y’Epfo ishatse kwivana muri ICC kuko yabigerageje mu 2016 ariko umwanzuro ukaza kuburizwamo n’urukiko rukuru, rwagaragaje ko binyuranyije n’Itegeko Nshinga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!