Ibihugu icumi bya Afurika y’Uburasirazuba byamuritse umutwe w’ingabo zihuriyeho (EASF) witezweho kuzamura umutekano mu karere no gufasha mu butumwa bwo kugarura amahoro bw’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
EASF yatangijwe ku mugaragaro mu Mujyi wa Adama uherereye hagati ya Ethiopia ku wa Gatandatu nyuma y’imayaka icumi y’imyiteguro. Bivugwa ko uyu munsi ari ho hasojwe imyitozo ya nyuma yiswe Mashariki Salam 2014, yabereye muri uyu mujyi uherereye mu bilometero 90 uvuye mu Murwa Mukuru, Addis Ababa.
Uyu mutwe ugizwe n’abasirikare 5200 b’u Rwanda, u Burundi, Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudan na Uganda.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Hailemariam Desalegn, yishimiye icyo gikorwa avuga ko ari intambwe ifatika mu iterambere ry’ibihugu bya Afurika.
Ati "Ni ntambwe igaragara y’iterambere kuko byerekana ubushake ibihugu bifite bwo gufatanya mu gukemura ibibazo by’umutekano wa Afurika.”
Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda, James Kabarebe, yavuze ko uyu mutwe w’ingabo ari igisubizo ku mutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro n’iyiterabwoba, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, imyivumbagatanyo, amakimbirane ashingiye ku moko, n’ibindi.
Ati "Ubu dufite buri kimwe, tuzajya dukemura ibibangamira mutekano byose , mu bihugu by’akarere."
EASF yitezweho gukora ubutumwa bwo kugarura amahoro ku mugabane wa Afurika.
Izi ngabo ziteguye gutangira ibikorwa byayo muri 2015, izajya igengwa n’umutwe w’umuryango w’Ubumwe bwa Afurika utabara aho rukomeye, ASF.
ASF igizwe n’imitwe itabara Asho rukomeye ya SADC, muri AFurika y’Epfo, ECCAS muri Afurika yo hagati, ECOWAS Muri Afurika y’Uburengerazuba, izo mu Majyaruguru ya Afurika na EASF yo muri Afurika y’Uburasirazuba.



















TANGA IGITEKEREZO