Umugabane wa Afurika wihaye intego y’uko mu myaka 20 iri imbere uzaba wikorera 60% by’inkingo zose ukenera, uvuye kuri 1% by’inkingo ukora uyu munsi.

Mu kugera kuri iyi ntego vuba Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wasinyanye amasezerano n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumye rishinzwe kwita ku Buzima, OMS, agamije kubaka ibigo bitanu by’ubushakashatsi hirya no hino kuri uyu mugabane mu myaka 15 iri imbere.

Uretse gukora inkingo byitezwe ko ibi bigo bizafasha mu bijyanye n’ubushakashatsi ku nkingo. Ibi bigo bitanu bizaba biherereye mu Majyaruguru ya Afurika, Amajyepfo, Uburasirazuba n’Uburengerazuba.

Umuyobozi w’Ikigo cya Afurika gishinzwe kurwanya ibyorezo, CDC, John Nkengasong, yavuze ko ubu bufatanye buzihutisha intego uyu mugabane wihaye mu bijyanye no gukora inkingo.

Ati “Ubufatanye bwizewe buzaba ingirakamaro cyane mu kwihutisha gahunda yo gukorera inkingo ku mugabane, ubu bufatanye n’imikoranire ni ikimenyetso kigamije gushaka igisubizo cy’ikibazo cy’indwara zandura ndetse no gutanga umutekano mu by’ubuzima muri Afurika.”

Umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe akaba na Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye Abanyafurika baba ku yindi migabane gushyigikira umugabane wabo kugira ngo iyi ntego wihaye mu bijyanye n’ubuvuzi igerweho.

Félix Tshisekedi yavuze ko iyi gahunda izafasha Afurika guhangana n’ibindi byorezo bitari COVID-19 gusa.

Ati “Uyu mushinga ntuzarwanya COVID-19 gusa ahubwo uzatuma hatangira n’ibikorwa byo gukora inkingo z’izindi ndwara zizwi ndetse unafashe kwitegura ibyorezo by’ahazaza.”

Aya masezerano yasinywe azafasha Umugabane wa Afurika kwihuta muri gahunda ufite wo gutangira kwikorera inkingo nyinshi
Aya masezerano yasinywe azafasha Umugabane wa Afurika kwihuta muri gahunda ufite wo gutangira kwikorera inkingo nyinshi