Impuguke zahuriye i Kigali, kuri uyu wa Mbere, zisuzuma aho Afurika igeze mu kwishakira ibisubizo ku mahoro n’umutekano.
Umuyobozi ushinzwe Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka AUC, El-Ghassim Wane, yagaragaje ko mu mpera z’uyu mwaka Afurika izaba yishakamo ibisubizo mu gutanga ubutabazi.
Yagize ati “Ndizera ko mu mpera z’umwaka wa 2015 Umutwe w’Ingabo za Afurika ziteguye gutabara aho rukomeye(ASF) uzaba uriho.”
Yagaragaje ko imitwe y’ingabo yo mu bice byose by’Afurika, yiteguye kwishyira hamwe, n‘itaragera ku rwego rushimishije akizera ko uyu mwaka ujya gushira yiteguye neza.
Yemeza ko Afurika izaba yiteguye kwikemurira kujya gutabara aho biri ngombwa, ariko agaragaza ko hakiri imbogamizi zirimo iz’ubushobozi bw’amafaranga.
Wane yashimiye u Rwanda ko rugira uruhare rukomeye mu gutanga ingabo zijya kubungabunga amahoro nko muri Sudani y’Epfo, Centrafrique.
Umuyobozi w’umutwe wa EASF n’u Rwanda rurimo, Amb. Chanfi Issimail, yagaragaje ko uyu mutwe wamaze kwitegura bihagije, ku buryo hagize aho ukenerwa wahita utabara.
Yagize ati“EASF dufite ingabo zasuzumwe ko ziteguye bihagije…ziteguye n’uyu munsi kuba zakoherezwa mu butumwa AU izihaye, turiteguye.”
U Rwanda, u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Soudan na Uganda, ibihugu bigize EASF byatanze abasirikare, abapolisi n’abasivili bagera ku bihumbi bitanu bazajya bitabazwa mu kubungabunga amahoro aho bikenewe. U Rwanda rufitemo 850.
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba, yagaragaje ko ari ngombwa kwishakira ibisubizo nk’Abanyafurika, akerekana ko ubwo Umuryango Mpuzamhanga watereranaga u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abarenga miliyoni mu gihe cy’iminsi 100 gusa.
Nubwo Afurika igishingiye ku ngabo z’amahanga, ingabo za AU ziri kugarura amahoro muri Somalia na Centrafrique.



















TANGA IGITEKEREZO