00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika Yunze Ubumwe yanze ibyo gushoza intambara ku bahiritse ubutegetsi muri Niger

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 16 August 2023 saa 01:32
Yasuwe :

Ibihugu bigize Akanama k’amahoro n’umutekano k’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), byananiwe kumvikana ku mwanzuro wo kwemerera Umuryango uhuza ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika, CEDEAO wo kohereza ingabo gusubiza ku butegetsi Perezida Mohamed Bazoum.

CEDEAO yari yatanze icyumweru cyo kuba Bazoum wahiritswe tariki 26 Nyakanga, yasubijwe ku butegetsi bitakorwa hakaba hakwifashishwa ingufu za gisirikare.

Ku wa Mbere Akanama k’umutekano ka AU karateranye ngo kige ku bibazo biri muri Niger.

Igitekerezo cyo kohereza ingabo muri Niger cyatewe utwatsi na benshi nk’uko Le Monde yabitangaje nubwo biteganyijwe ko itangazo ryuzuye riza kujya hanze kuri uyu wa Gatatu.

Muri iyi nama yamaze amasaha icumi, yasojwe hemejwe ko ibyo gukoresha ingufu za gisirikare muri Niger bitarimo kuko bihabanye n’uburyo bw’uwo muryango bwo gukemura amakimbirane.

Icyakora mu bihano bishobora guhabwa Niger harimo kuyihagarika mu miryango yose n’inzego za AU kugeza igihe ibyayo bisubiriye ku murongo.

Kohereza ingabo muri Niger, AU ivuga ko bishobora kurushaho guteza ibibazo amaraso y’abaturage akahamenekera, mu gihe kugeza ubu nta muntu n’umwe uragwa muri iri hirikwa ry’ubutegetsi rimaze ibyumweru bitatu ribaye.

Uyu mwanzuro nuramuka utangajwe uraba uhabanye n’ibyifuzo bya bimwe mu bihugu bigize CEDEAO ndetse n’iby’i Burayi na Amerika, byari bishyigikiye ko hoherezwa ingabo zo gusubiza ku butegetsi Bazoum.

Umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat na we yari yatangaje ko ashyigikiye iryo yoherezwa ry’ingabo, icyakora amakuru Le Monde ifite ni uko atabanje kubigishaho inama n’izindi nzego za AU by’umwihariko Akanama gashinzwe umutekano n’amahoro ari nako gashinzwe imyanzuro ijyanye no gukemura amakimbirane.

Gen Abdourahamane Tchiani ni we wafashe ubutegetsi muri Niger

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages