Nyuma gato y’uko Isoko ry’Imari n’Imigabane rya Amerika rifuguye kuri uyu wa 29 Ukwakira 2025 Saa Munani z’amanywa ku isaha ngengamasaha ya GMT (Saa Kumi zo mu Rwanda), agaciro k’umugabane umwe wa Nvidia wazamutseho 5,45% ugera ku 211.99$, bituma ikigo cyose kigira agaciro ka miliyari 5100$.
Ibi bisobanuye ko agaciro kacyo karuta umusaruro mbumbe w’ibihugu by’u Bufaransa n’u Budage. Ubu Nvidia iruta kure ibigo birimo Tesla, Meta na Netflix.
Kuva umwaka watangira imigabane ya Nvidia imaze kuzamukaho 60%. Nvidia iri gufatwa nk’ishyiga ry’inyuma mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya AI kuko ikora chips zifashishwa muri porogaramu za AI zitandukanye nka ChatGPT.
Chips ni utwuma duto dukora nk’ubwonko bwa mudasobwa, telefoni n’ibindi bikoresho by’ikorabuhanga.
Dufasha ibikoresho by’ikoranabuhanga gusesengura no gutunganya amakuru no gufata ibyemezo. Nitwo dutuma mudasobwa cyangwa telefoni bimenya icyo gukora, iyo ukanze cyangwa ukoze ahantu runaka.
Ku wa 28 Ukwakira 2025 Nvidia yatangaje ko igiye kugura 2.9% by’imigabane ya Nokia ku gaciro ka miliyari 1$. Kandi mu mpera za Nzeri 2025, iki kigo cyatangaje ko kizashora miliyari 100$ mu gufasha OpenAI, yakoze ChatGPT, kubaka ibigo bishya bibika amakuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!