00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agathon Rwasa yamaganye kudeta yakorewe itegeko nshinga ry’u Burundi

Yanditswe na

RWEGO Claude

Kuya 6 May 2015 saa 08:59
Yasuwe :

Nyuma yo kwemezwa n’Urukiko rubifitiye ububasha ko Perezida Petero Nkurunziza yemererwa n’amategeko kongera kwiyamamariza kuyobora igihugu, Agathon Rwasa umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi yavuze ko iki cyemezo cy’Urukiko ntaho gitaniye no gukorera kudeta (Coup d’etat) Itegeko Nshinga.

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’Ubutegetsi Agathon Rwasa yavuze ko Urukiko bari bizeyeho gusubiza ibintu mu buryo ahubwo rwasheshe itegeko nshinga, kandi ko rwasheshe amasezerano ya Arusha.

Avuga kandi ko abo mu Nama Nkenguzamateka (Sena) bandikiye Urukiko babikoze batabyemerewe, kuko ngo abagombaga kuyiyambaza ari Perezida wa Repubulika, Visi Perezida cyangwa se Perezida wa Sena.

Agathon Rwasa, avuga ko ahanini bishoboka ko urwandiko rwandikiwe Urukiko n’ubundi rwaba rwaranditswe na Perezida wa Sena ubwe.

Avuga kandi ko bagombaga gutegereza CENI (Komisiyo y’Igihugu y’Amatora) ikemera cyangwa ikanga ukwiyamamaza (candidature) kwa Nkurunziza, bityo we ubwe cyangwa se abamushyigikiye bakabona kwiyambaza Urukiko rubifitiye ububasha.

Agathon Rwasa ayobora ishyaka FNL, igice kitemewe n’ubutegetsi, mu gihe we avuga ko ari cyo FNL nyakuri, akaba yarahoze ayoboye uyu mutwe wafatwaga nk’Inyeshyamba, kuko wari witwaje intwaro.

Agathon Rwasa (Ifoto: IGIHE.bi)

Agathon Rwasa yigeze guhigwa bukware ahitamo kuzimira, nyuma y’amezi menshi ntawe uzi aho aherereye yaranakatiwe, yatahutse ashagawe n’imbaga y’Abarundi benshi, igikorwa cyo kumuta muri yombi kiburizwamo, ari na bwo nyuma yaho bamwe mu bagize ishyaka FNL yayoboraga batangaje ko atakiriyobora, na we akavuga ko ari we uyobora FNL nyayo.

Mu minsi ishize ubwo imyigaragambyo yo kwamagana kwiyamamaza kwa Petero Nkurunziza yatangiraga, umunyapolitiki Agathon Rwasa yatangaje ko ari ku ruhande rw’abigaragambya, kuko ngo manda eshatu zitemewe n’itegeko nshinga ry’u Burundi hamwe n’amasezerano ya Arusha.

Urukiko rurinda iremezo rw’itegeko nshinga rwatangaje ko nta tegeko rizaba ryishwe Nkurunziza niyiyamamaza, ari naho Rwasa yahereye avuga ko ibyakozwe n’uru Rukiko ari kudeta ikorewe itegeko nshinga ry’igihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages