00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ahazatabarizwa Umwami Mwambutsa IV hakomeje guteza urujijo

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 17 June 2015 saa 12:18
Yasuwe :

Urujijo rukomeje kuba rwose ku kuba umugogo w’uwahoze ari umwami w’u Burundi, Mwambutsa IV watabarizwa i Burundi cyangwa ugatabarizwa mu Busuwisi aho yatangiye, bikaba bitavugwaho rumwe n’umuryango wasigaye.

Kuva muri 2012 umuryango w’umwami Mwambutsa IV wasabye ubutegetsi bw’u Busuwisi ko umugogo we wasubizwa mu Burundi, bitandukanye n’uko nyir’ubwite yabivuze akiriho. Ibi bikaba byarateje intugunda imaze imyaka itatu hagati y’u Burundi n’u Busuwisi.

Perezida w’u Burundi, Petero Nkurunziza we yabonaga kugarura umugogo wa Mwambutsa IV Bangiricenge mu gihugu nk’inzira y’ubwiyunge. Ubwo haburaga amezi make ngo u Burundi bwizihize isabukuru y’imyaka 50, yashakaga ko atabarizwa (Ashyingurwa mu cyubahiro kigombwa umwami) nk’uko Jeune Afrique ibivuga.

Uyu muryango w’Abaganwa wiciwe abana barimo imfura Umwami yabyaranye na Kanyonga Therese baje gutandukana mu 1946, n’umuganwa Louis Rwagasore wicishijwe n’ababiligi mu 1961 azira guharanira ubwigenge bw’u Burundi.

Esther Kamatari

Mu 1972 hongeye kwicwa Ntare V wabaye umwami mu mezi ane gusa, abaganwa baratatana ku mugabane w’u Burayi aho bongeye kwibukwa mu 2003 ku butegetsi bwa Petero Buyoya wabashyize mu mubare w’abagomba guhabwa bimwe mu bigenerwa abayoboye igihugu.

Nyuma y’imyaka 30 mu buhungiro, muri 2004, Rosa Paula Iribagiza, umukobwa mukuru w’umwami Mwambutsa ari na we wenyine ukiriho yatorewe kuba umudepite w’ishyaka CNDD-FDD kuva mu 2004 kugeza mu 2010 ubwo umugabekazi Baramparaye yari atabarutse, agahita ahabwa inzu y’ibwami iri mu Gitega ahahoze ari umurwa mukuru w’Ubwami.

Louise Muhirwa, umwuzukuru wa Mwambutsa IV yabwiye Jeune Afrique mu murwa mukuru Bujumbura ko Mwambutsa atigeze yishimira uburyo ubutegetsi bwafashe umugore we wa kabiri wabaga mu Gitega, kuko bari baramwiciye abana ndetse umuryango we barawutatanya ku nyungu zabo.

Mwambutsa wabaye umwami imyaka 51 aho yakoranye n’abakoloni b’abadage n’ababiligi yaje guhunga mu 1967 nyuma y’ aho ingabo zimukuye ku butegetsi agasimburwa n’umuhungu we Charles Ntare V na we wavanyweho mu mezi make muri kudeta yazanye repubulika;ahungira i Genève ari na ho yaje kugwa.Ntiyigeze yishimira Leta y’u Burundi kuva ahunze kugeza n’ubwo avuga ko atazagaruka i Burundi.Yasize avuze ko napfa batazamushyingura mu Burundi.

Aya magambo umwami Mwambutsa IV yasize avuze ni yo Esther Kamatari, mwishywa we aheraho asaba inkiko zo mu Busuwisi kubahiriza ibyo Mwambutsa yavuze, ntazanwe gutabarizwa mu Burundi hitwajwe ubwiyunge bw’abarundi nk’uko yabibwiye Itangazamakuru ryo mu Busuwisi.

Kuba kandi Esther Kamatari yarabuze se(igikomangoma Ignace wapfuye mu 1964) mu buryo budasobanutse, agapfusha musaza we Godefroid muri 2005 aguye mu Rwanda, avuga ko umugogo wa nyirarume utahabwa ubutegetsi bw’u Burundi yananze gushyigikira mu matora yo mu 2005, kandi ababa mu gihugu bo babwubaha.

Impaka zikaba zikomeje kuba zose mu muryango w’abaganwa hagati y’abashyigikiye ko yatabarizwa i Burundi n’abifuza ko ibyo yasabye akiriho byakubahirizwa, muri Gicurasi 2012 ubucamanza bw’u Busuwisi butegeka gutaburura umugogo wa Mwambutsa mu gihe hategerejwe ikindi cyemezo.

Anne-Marie Ndenzako, undi mwuzukuru we ushaka ko aatabarizwa i Burundi yagize ati: “Si ukuvuga gusa ko ari sogokuru, umwami ni kimwe mu bigize amateka y’abanyagihugu. Ikimenyetso rero kirenze kure umuryango.”

Ababuranira Leta y’u Burundi banenga Esther Kamatari kuba umunyamatiku no kwifuza cyane avuga ko ntawe umufiteho uburenganzira, aho yagize ati: ”nta nyirawe”.

N’aho Collette Uwimana uvukana na Paula Rosa Iribagiza ku mubyeyi umwe akaba yari ashinzwe irimbi rya Meyrin ari na we wategetse ko Umugogo w’Umwami Mwambutsa utabururwa mu 2012, urukiko rwa mbere rw’iremezo rwamuhanaguyeho ibyaha byo kubuza amahoro abapfuye yashinjwaga na Kamatari n’imwe mu miryango itegamiye kuri leta (ONGs yo mu Burundi).

Mu mpera z’ukwezi kwa Kabiri uyu mwaka, ubutabera bw’u Busuwisi bwanze icyifuzo cya Leta y’u Burundi ariko gishobora kujuririrwa.

Kugeza ubu hakaba hakiri urujijo ku cyemezo kizafatwa hagati y’uko umwami Mwambutsa yatabarizwa mu Busuwisi i Bujumbura cyangwa mu Gitega.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages