00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Air France yongereye igihe cyo gusubika ingendo muri Mali na Burkina Faso

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 13 August 2023 saa 08:42
Yasuwe :

Sosiyete y’indege y’Abafaransa, Air France yongereye igihe izamara idakorera ingendo mu bihugu bya Mali na Burkina Faso nyuma y’umwuka mubi ukomeje hagati y’u Bufaransa n’ibyo bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Itangazo iyo sosiyete yashyize hanze kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko impamvu z’ingenzi zatumye ikomeza gusubika ingendo zayo ari ukubera ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye muri Niger ndetse n’umutekano muke mu gace ka Sahel ibyo bihugu bikoreramo.

Kuwa Mbere ushize nibwo Air France yari yahagaritse ingendo ivuga ko bizarangira kuwa Gatanu kubera ko Niger yari yafunze ikirere cyayo.

Air France yatangaje ko iryo subikwa ry’ingendo rizageza tariki 18 Kanama nubwo nabwo nta cyizere ko ibibazo bizaba byakemutse.

Kubera gufunga ikirere cya Niger, indege nyinshi ziva cyangwa zijya i Burayi ziri gusabwa kunyura indi nzira bigatuma amasaha zakoreshaga zigenda yiyongera.

Ibihugu bya Mali, Niger na Burkina Faso bifitanye umwuka mubi n’u Bufaransa nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi rikozwe n’igisirikare, ryamaganywe n’u Bufaransa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages