00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Uganda yasabwe kwishyura Konshens miliyoni 660 z’amashilingi

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 26 August 2023 saa 10:12
Yasuwe :

Umuririmbyi wa Dancehall Garfield Delano Spence [Konshens] yatsinze urubanza rumaze imyaka umunani aregamo sosiyete ya Airtel Uganda, yakoresheje ibihangano bye mu bikorwa bibyara inyungu nta burenganzira ibifitiye.

Ni urubanza rwatangiye mu 2015 sosiyete ya Kalenge Bwanika Kisubi & Co Advocates ihagarariye Konshens w’imyaka 38 iregamo Airtel Uganda n’abafatanyabikorwa bayo babiri bakoresheje umutungo bwite mu by’ubwenge w’uyu muhanzi ntaburenganzira babifitiye.

Mu nyandiko z’uru rubanza abarega bavuga ko Airtel Uganda yacuruje indirimbo za Konshens ku baturage binyuze muri ’Caller tunes’ ku mafaranga 600 y’amashilingi ya Uganda (UGX) kuri buri ndirimbo.

Izi ndirimbo iyi sosiyete y’itumanaho yazikoresheje nka Caller tunes zirimo Simple Song, Gyal A Bubble, No Retreat na Jah Love Me.

Abunganira uyu muhanzi mu mategeko bavuga ko iki kigo cy’itumanaho kitamuhaye amafaranga yavuye muri ubu bucuruzi bw’ibihangano bye.

Basabye guhabwa inyungu zavuye mu kugurisha izi ndirimbo zose hiyongereyeho indishyi n’ibiguzi by’ikirego.

Mu rubanza rwaciwe na Hon. Patricia Mutesi ku wa 21 Kanama 2023 Airtel Uganda n’abafatanyabikorwa bayo babiri bategetswe gutanga indishyi rusange ya miliyoni 180$ arenga 665.549.100.000 UGX.

Konshens yatsinze urubanza yarezemo Airtel Uganda yacuruje ibihangano bye nta burenganzira ibifitiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages