Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab, umaze gutangaza ko wishe bamwe mu bayobozi bawo babiri barimo n’umwe washyiriweho miliyoni eshanu z’amadolari na Leta Zunze ubumwe za Amerika ku muntu uzamwica.
Umuvugizi w’uyu mutwe Abdulaziz Abu Musab, yabwiye AFP ko bamaze gutangariza abagore babo iby’uru rupfu rw’abagabo babo.
Abo bombi uko ari babiri bishwe, bari mu batangije uyu mutwe, harimo uwitwaga Ibrahim Haji Jama Mead ari nawe washakishwaga na Amerika, akaba yari yarahimbwe akazina ka Al-Afghani kubera uburyo yatangaga amahugurwa ya gisirikare n’intambara ya kinyeshyamba yari azi neza.
Uyu mugabo wari warashyiriweho aka kayabo na Leta ya Washington, yari asanzwe atumvikana n’umuyobozi mukuru wa Al shabaab Ahmed Abdi Godane, dore ko hari haratanzwe n’impapuro zimuta muri yombi zikamufunga.
Undi wishwe, ni uwitwa Abdul Hamid Hashi Olhayi. Umuvugizi w’uyu mutwe akaba yatangaje ko aba bantu baguye ku rugamba ubwo bendaga gufatwa, kuko ngo bari barashyiriweho impapuro zibafunga, ariko imiryango y’aba bagabo yo ikaba yemeza ko abagabo babo bishwe nyuma yo gufatwa bagafungwa.
France 24 iravuga ko kugeza ubu uyu mutwe wacitsemo kabiri, aho bamwe usanga bashingiye ku bijyanye n’amadini cyane, abandi bagashingira ku bijyanye n’ibitekerezo. Abasesengura baravuga ko n’ubwo uyu mutwe wacitsemo kabiri, bigaragaraga ko bagikomeye kandi bafite ingufu.
Muri Mata uyu mwaka, inzandiko zitandukanye zagaragaye ku mbuga z’uyu mutwe zashyizweho umukono n’uyu Afghani zandikiwe umuyobozi wa Al Qaeda Ayman al-Zawahiri, zinenga ubuyobozi bwa Godane uyobora Al shabaab.
Inzego zishinzwe umutekano muri Somalia, ziravuga ko tariki ya 20 uku kwezi, hadutse imirwano yahuje abashyigikiye Afghani na Godane, mu gace ka Baware, uyu mugabo akaba ngo aribwo yatawe muri yombi anahita yicwa.



















TANGA IGITEKEREZO