Iyi ndege yashimuswe ku wa Gatatu, tariki ya 10 Mutarama 2024, nyuma yo kugwa mu Gace ka Gadoon mu Karere ka Galgaduud iturutse mu Mujyi wa Beledweyne.
Al Jazeera yanditse ko umukozi wa Loni muri aka gace yavuze ko iyi ndege yahaguye kubera ibibazo bya tekiniki yagize.
Amakuru avuga ko iyi kajugujugu yari irimo abagenzi icyenda, batandatu muri bo ni bo bashimuswe na Al-Shabaab, babiri baracika undi arapfa mu buryo butarasobanuka neza.
Mu bari mu ndege harimo Abanya-Somalia babiri n’abandi banyamahanga yari itwaye.
Iyi ndege yari itwaye imiti ndetse yagombaga gutwara abasirikare bakomerekeye ku rugamba mu Gace ka Galguduud.
Kugeza ubwo inkuru yandikwaga, Leta ya Somalia ntacyo iratangaza ku byakozwe na Al-Shabaab.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!