Nyuma y’ ubu butumwa bufite umutwe ugira uti: “Ubutumwa bwa nyuma bw’ugiye gutera Kampala”, Polisi yatangaje ko iri gukora iperereza ku mwimerere w’aya mashusho.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, yagize iti: “Nk’uko abaturage babizi ku bijyanye n’iterabwoba, byaba ukuri cyangwa se ari ugukeka ntabwo inzego z’ umutekano zibica ku ruhande.”
Aya mashusho yashyizwe hanze mu minsi itanu ishize, agaragaza umugabo wambaye gisirikare afite imbunda, ahamagarira abantu kwinjira muri uyu mutwe muri Somalia no kugaba ibitero kuri Uganda n’ u Burundi.
Mu minsi ishize nabwo Polisi yaburiye abaturage nyuma y’ibitero byagabwe muri Kenya, bigahitana abantu basaga 147 muri Kaminuza ya Garissa, bikaza kwigambwa na Al Shabaab.
Al Shabaab ifite umugambi wo kwihimura kuri Uganda n’u Burundi kuva iki gihugu cyohereza abasirikare bo kurasa uyu mutwe muri Somalia, mu 2007. Al Shabaab ikaba ibashinja gukomeza kwica abayoboke b’idini ya Islam kandi boherejwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ubutumwa bwashyize ku rubuga rwa YouTube



















TANGA IGITEKEREZO