Televiziyo y’igihugu yatangaje ko iyo ndege yakoze impanuka nyuma y’igihe gito ifashe ikirere, ko ubu hari gukorwa ubutabazi butandukanye.
Umwe mu basirikare bakuru utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abongereza ko iyo ndege yari itwaye abasirikare basaga 100.
Nta mpamvu nyamukuru yateye iyo mpanuka yahise itangazwa ariko Minisiteri y’Ingabo muri iki gihugu, yavuze ko yaba yatewe n’ikirere kitari kimeze neza.
Iyi mpanuka ije ikurikira izindi ziheruka kuba zigatwara ubuzima bw’abantu benshi, zirimo nk’iyabaye mu Ukuboza 2012 y’abasirikare bari mu myitozo, yapfiriyemo abari bayirimo bose, iyabaye mu 2014, igahitana ubuzima bw’abasirikare basaga 77, iyahitanye abasaga 116 barimo Abafaransa 54, iyabaye mu 2003, yahitanye ubuzima bw’abagera ku 103.



















TANGA IGITEKEREZO