00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Algerie yatoye itegeko ryemeza ko Ubukoloni bw’u Bufaransa ari icyaha

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 25 December 2025 saa 11:02
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategko muri Algerie yatoye itegeko ryemeza ko ibyo u Bufaransa bwakoze mu gihe bwakolonizaga iki gihugu cyo mu Majyaruguru ya Afurika, ari ibyaha kandi ko bukwiriye kubisabira imbabazi bukanatanga indishyi y’akababaro.

Iri tegeko kuri bamwe ryagaragajwe nk’ikimenyetso cy’uko umubano w’ibihugu byombi ukomeje kujya habi ndetse ko aribwo bwa mbere ibi bihugu byombi byabaho bidacana uwaka kuva mu myaka 63 ishize Algerie yabona ubwigenge icitse ubukoloni bw’u Bufaransa.

U Bufaransa bwakolonije Algerie kuva mu 1830 kugeza mu 1962. Iki gihugu cyo mu Barabu cyabonye ubwigenge nyuma y’intambara y’imyaka irindwi impande zombi zirwana, yasize iguyemo abantu barenga miliyoni 1,5 biganjemo Abanya-Algerie.

U Bufaransa bugaragaza ko umubare w’abapfuye utigeze ugera kuri icyo kigero.

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, aherutse kwemeza ko ibyo igihugu cye cyakoreye muri Algerie mu gihe cy’Ubukoloni ari ibyaha byibasira inyokomuntu gusa ntabwo yigeze abisabira imbabazi.

Ibi ni bimwe mu byatumye abagize Inteko Ishinga Amategeko muri Algerie batora uyu mushinga w’itegeko usaba ko u Bufaransa bwasaba imbabazi ndetse bukanatanga indishyi y’akababaro ku byaha bwakoze ubwo bwakolonizaga iki gihugu.

Ubwo iri tegeko ryatorwaga, abagize inteko bari bambaye furali ziriho amabara y’iki gihugu banaririmba bati “Urakabaho Algerie.”

Ku rundi ruhande Guverinoma y’u Bufaransa ntabwo iragira icyo itangaza kuri iri tegeko ryatowe ribasaba gusaba imbabazi no gutanga indishyi y’akababaro ku byaha yakoze muri Algerie.

Algerie ivuga ko u Bufaransa bwagize uruhare mu rupfu rw’abaturage bayo barenga miliyoni 1,5

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages