00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade y’Abafaransa yatanze impuruza ku bw’umutekano muke i Kinshasa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 22 February 2023 saa 08:08
Yasuwe :

Ambasade y’u Bufaransa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatanze impuruza ku bakozi bayo muri iki gihugu, ibamenyesha ko hari uduce twa Kinshasa turimo umutekano muke bagomba kugendamo bigengesereye.

Ubutumwa bwa email bwohererejwe Abafaransa batuye muri uyu mujyi buvuga ko Kinshasa umaze igihe irangwamo umutekano muke n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu nzira nyabagendwa, byibasira Abafaransa bakorera muri iki gihugu.

Ubu butumwa bukomeza busaba aba bakozi kwirinda kugenda n’amaguru mu duce tumwe na tumwe twa Kinshasa.

Bugira buti “Hashingiwe ku bikorwa byagaragaye mu minsi ishize haba ku manywa cyangwa nijoro mu duce turimo Gombe, si byiza kuhakorera ingendo z’amaguru.”

Mu bagira uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi harimo n’abana bo mu muhanda ndetse bimaze gufata indi ntera kuko bisa n’aho bihaye ububasha bwo gukubita, guhohotera no kwica abantu bakoresheje imipanga.

Abakurikirana iby’iyi myitwarire bavuga ko inzego z’ubuyobozi zisa nk’aho zatereye agate mu ryinyo ku buryo zitagira icyo zibikoraho ndetse polisi ubwayo aho kurengera abaturage nayo igira uruhare mu kubasahura.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages