Ayo mafaranga ya Teodorin Nguema Obiang Mangue azakoreshwa hagurwa inkingo n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi bizoherezwa muri Guinée équatoriale.
Obiang yahatiwe kugurisha inzu igezweho yari afite ahitwa Malibu muri California. Imodoka ye yo mu bwoko bwa Ferrari, imikufi n’ibindi bikoresho by’urwibutso by’umuhanzi Michael Jackson byaragurishijwe ngo harangizwe ibibazo yari afitanye n’ubuyobozi bwa Amerika, nyuma yo gushinjwa ibyaha bya ruswa no kubona amafaranga binyuranyije n’amategeko.
Amasezerano bagiranye avuga ko hari miliyoni 10.3 z’amadolari azasigara mu isanduku ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe andi azahabwa imiryango nterankunga n’ibindi bikorwa byungukira abaturage ba Guinée équatoriale.
Loni izahabwa miliyoni 19.25 z’amadolari azagurwamo nibura inkingo zizakingira ibihumbi 600, mu gihe andi miliyoni 6.35 z’amadolari azahabwa imiryango nterankunga ifite porogaramu zijyanye n’ubuzima muri Guinée équatoriale.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!