Mugabe watowe tariki ya 30 Mutarama 2015, yasimbuwe ku buyobozi bwa AU na Perezida w’igihugu cya Tchad, Idris Deby itariki nk’iyi mu 2016.
Asoza manda ye muri AU, Mugabe yavuze amagambo akomeye ku iterambere ry’umugabne wa Afurika no ku bazungu yemeza ko bagikomeje gukoroniza Afurika.
Avuga kuri Perezida Obama, Perezida Mugabe yavuze kuri we abona Perezida wa Amerika, Barrack Obama nk’igikoresho cy’abakoroni.
Yagize ati: “Uyu munsi turigenga, ariko abakurambere bacu ntibigengaga. Abirabura boherejwe hakurya ya Atlantique (inyanja). Uyu munsi hariyo Obama, ni byiza. Ariko se ni muntu ki? Ni ijwi rituma bakomeza kuvuga mu imvugo yabo.Ukora ibyo bashaka ko akora."
Yavuze kandi ko bitumvikana uburyo abirabura muri Amerika baraswa buri munsi kandi bafite Perezida w’umwirabura.
Mugabe yavuze ku miryango itegamiye kuri Leta
Yagize ati “Abanyaburayi ntaho batari muri Afurika. Iyo bataje imbonankubone, baza mu izina ry’imiryango itegamiye kuri Leta, baza ari intasi, ababeshyi bavuga ko baje kudufasha, ariko se ni izihe mfashanyo batuzanira?."
Perezida Mugabe yagaye kandi imikorere y’Umuryango w’Abibumbye (ONU), avuga ko utonesha ibihugu bimwe ibindi ukabisuzugura.
Yagize ati “Twakomeje gusaba, turasaba duti mwahinduye imikorere y’Akanama k’Amahoro. Ban Ki Moon, uri umugabo mwiza. Ariko ntimushobora kuturwanirira […] tuzarwana ku isura yacu n’ubumuntu byacu nk’Abanyafurika,[….] ariko niba ONU ishaka gukomeza kubaho, tugomba kuba abanyamuryango bangana. Bwana Ban Ki Moon, baba barababwiye ko twese turi ibiremwamuntu?."
Ikinyamakuru Jeune Afrique cyatangaje ko Mugabe yanagarutse ku cyicaro cya ONU kiri i New York, avuga ko bidakwiye ko cyakabaye cyarashyizwe mu duce dutuwe cyane nko mu Bushinwa, mu Buhinde cyangwa Afurika.
Mugabe kandi yagarutse ku bazungu bakomeza kwereka Afurika uko iyoborwa, avuga ko bakwiye gufunga iminwa yabo.
Yagize ati " None abo bantu nibo batinyuka kuvuga guhindura ubutegetsi? Ngo Mugabe akwiye kugenda? Mubambwirire bafunge iminwa yabo.”
Mu ijambo ryamaze iminota 10, Perezida Robert Mugabe yashimiye umusimbuye Idris Deby ndetse anamwifuriza imirimo myiza kandi ko igihe cyose azamukenera azamubona, ngo kugeza ubwo Imana izamuhamagarira gusanga abandi bamarayika.



















TANGA IGITEKEREZO