00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

“Amakimbirane yo mu karere aterwa n’inyungu za politiki” David Taylor

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 28 February 2015 saa 03:24
Yasuwe :

Umuyobozi w’Umuryango udaharanira inyungu wo mu Buholandi, Impunitywatch, David Taylor asaba abatuye mu karere k’Ibiyaga Bigari kwirinda kugirwa ibikoresho by’inyungu za politike kuko ari zo ntandaro y’amakimbirane abarangwamo.

Ati”Abanyapolitiki bakoresha abaturage mu nyungu zabo. Ariko bakwiye kumva ko ibikorwa byabo bibagiraho ingaruka. Baba barashyizweho n’abaturage bagomba kukora ku nyungu zabo.”

Umuyobozi w’Umuryango Impunitywatch, David Taylor

Nyuma y’ubushakashatsi bw’imiryango 10 itegamiye kuri leta, byagaragaye ko amakimbirane mu karere k”Ibiyaga Bigari aterwa n’ibintu bitanu: Umutekano muke, ibibazo by’amasambu, ubukene, amoko n’ubuyobozi bubi.”

Umuyobozi wa Impunitywatch avuga ko bashatse kumenya icyo abatuye akarere babona gitera amakimbirane, bakabaza abantu 3000 barimo 1200 mu Rwanda, 1200 mu Burundi na 700 muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umuyobozi ushinzwe gukemura amakimbirane mu muryango OXFAM, Niyungeko Chartier avuga ko basanze imicungire mibi y’imitungo y’ibihugu, imitwe yitwaje intwaro, ubucuruzi bw’intwaro butemewe, imiyoborere mibi no gupfa amoko kw’abatuye akarere ari byo Bizana akaduruvayo muri politiki y’akarere.

Umuyobozi ushinzwe gukemura amakimbirane mu muryango OXFAM, Niyungeko Chartier

Ubwo bushakashatsi bwari bugamije kurebera hamwe inkomoko y’amakimbirane mu karere k’Ibiyaga Bigari, n’icyakorwa ngo akemurwe n’abaturage ubwabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages