Yabigaragaje kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira 2022 ubwo yifatanyaga n’abaturage bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro.
Yavuze ko amakimbirane yo mu ngo ateza ingaruka zitandukanye kandi n’ibindi byonnyi byangiza umuryango nyarwanda ari yo byuririraho.
Yagize ati “Ibyonnyi bibangamiye umuryango nyarwanda harimo amakimbirane kuko ari yo ashamikiyeho ibindi byinshi kuko iyo haje amakimbirane iterambere ryo mu rugo rirabura kuko kuganira no gukorera hamwe biba byabuze.”
Yakomeje avuga ko amakimbirane yo mu rugo ateza ibibazo birimo kugwingira kw’abana, guta ishuri, ubuzererezi n’ibindi birimo n’inda ziterwa abangavu imburagihe n’ubwicanyi.
Mukangenzi Constance n’umugabo we Nyandwi Jean Damascène batanze ubuhamya bw’uko babanaga mu makimbirane bibateza ubukene kubera kutumvikana.
Nyuma yaho baje guhabwa amahugurwa bituma Mukangezi ajya kwisungana na bagenzi be mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya ndetse n’umugabo we aramushyigikira.
Mukangenzi ati “Nyuma yo kumvikana no kugana mu matsinda twabashije kwiyubakira inzu tuva mu manegeka, tugura amatungo yo korora akajya aduha ifumbire. Kuri ubu turi gutera imbere nta kibazo.”
Nyandwi na we yavuze ko yamaze kubona ibyiza byo kumvikana n’umugore we.
Ati “Ubu nta nzara tukigira mu rugo kandi n’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza tuwutanga ku gihe.”
Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore wo mu Cyaro, mu Murenge wa Kigoma hasezeranye imiryango 153 yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko.
Iyo miryango yasabwe kubakira ku isezerano yagiranye ikiteza imbere kandi ikita ku bana yabyaye.
Hatanzwe inka ku miryango 10 itishoboye naho indi ihabwa amashyiga arondereza ibicanwa.
Amatsinda ane y’abagore yatewe inkunga y’amafaranga yo kubongera igishoro angana na miliyoni abyiri n’igice.
Uyu munsi wahawe insanganyamatsiko igira iti ‘Iterambere ry’umugore wo mu cyaro, inkingi y’ubukungu bw’igihugu cyacu’.




















Ibitekerezo 0