00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amasezerano hagati ya EAC na Norway yitezweho kuzamura ubucuruzi bw’akarere

Yanditswe na

Paul Rutikanga

Kuya 18 September 2015 saa 12:06
Yasuwe :

Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba ishami ry’ubucuruzi (EABC) wagiranye amasezerano y’ubufatanye na Norway mu gushyira hamwe hatezwa imbere ubucuruzi.

Aya masezerano yashyizweho umukono n’Umuyobozi wa Innovation Norway, Anita Krohn Traaseth n’Umuyobozi wa EABC, Denis Karera, ku itariki ya 17 Nzeli.

Uyu muhango wabereye Arusha muri Tanzania ahari icyicaro gikuru cya EAC witabiriwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda wa Norway, Monica Maeland n’Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr Richard Sezibera.

Aya masezerano y’imyaka itanu azafasha izi mpande zombi gukorera hamwe mu bijyanye n’ubucuruzi, ubuhahirane, harimo n’ibijyanye no kwakira inama n’indi mirimo igamije inyungu hagati ya Norway na EAC.

Ubu bucuruzi kandi ngo buzibanda ku bucukuzi bwa petrol, urwego rw’uburezi harebwa cyane ku itumanaho n’ikoranabuhanga.

Impande ebyiri zanumvikanye ibijyanye no kongera amasoko hahererekanywa amakuru mu guteza imbere ishoramari mu karere no muri Norway.

Aya masezerano aje nyuma y’ibiganiro byahuje Dr Sezibera na Minisitiri Maeland byari bigamije kureba uburyo habaho ubufatanye bw’impande zombi.

Sezibera yabwiye Maeland ko ihuriro ry’Abaminitiri ba EAC ryashyigikiye ubufatanye bwa Ireland, Liechtenstein, Norway na Switzerland (EFTA) mu by’ubucuruzi.

Iri huriro rya EFTA ryashinzwe mu 1960 rigamije guteza imbere ubucuruzi n’ubufatanye mu banyamuryango baryo.

Abanyamuryango ba EFTA bagaragaje gushyigikira ubufatanye hagati yabo na EAC bombi ngo bagasenyera umugozi umwe, amasezerano y’ubu bufatanye biteganyijwe ko azashyirwaho umukono mu Ugushyingo 2015.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages