00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi w’u Budage yirukanywe muri Tchad

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 8 April 2023 saa 07:21
Yasuwe :

Guverinoma ya Tchad yirukanye ku butaka bwayo Jan Christian Gordon Kricke wari Ambasaderi w’u Budage muri icyo gihugu, ahabwa amasaha 48 yo kuba atakihabarizwa.

Tchad mu itangazo yashyize hanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko uwo mudipolomate yazize imyitwarire mibi no kutubahiriza amategeko agenga abahagarariye ibihugu byabo mu mahanga.

RFI yatangaje ko Jan Christian Gordon Kricke ashobora kuba yazize uburyo yanengaga cyane ubutegetsi bw’inzibacyuho buyoboye Tchad. Muri iki cyumweru ikinyamakuru Le Pays gikomeye muri Tchad cyari cyanditse inkuru kigaragaza ko akwiriye kwirukanwa.

Inzobere zivuga ko Tchad ishobora kwisanga mu mazi abira dore ko yari imaze igihe mu biganiro n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi kugira ngo uyifashe gutegura amatora ya kamarampaka mu mpera z’uyu mwaka, nyamara u Budage ni kimwe mu bihugu by’inkingi zikomeye z’uwo muryango.

Jan Christian Gordon Kricke yahawe amasaha 48 yo kuva ku butaka bwa Tchad

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages