Urupfu rwa Ambasaderi Mirgayas Shirinsky wari mu kigero cy’imyaka 60 rubaye urwa kane aho Intumwa Nkuru y’u Burusiya iguye mu gihugu cy’amahanga kuva mu Ukuboza umwaka ushize.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sudani, yatangaje ko uyu ambasaderi yitabye Imana gusa nta bindi bisobanuro byatanzwe.
Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje ko Polisi y’iki gihugu yavuze ko basanze uyu muyobozi mu rwogero rwo mu rugo rwe yapfuye.
Urupfu rw’uyu ambasaderi ruje nyuma y’amezi atandatu uwari ambasaderi w’igihe kinini w’u Burusiya muri Loni, Vitaly I. Churkin, apfuye bitunguranye ari mu kazi. Yitabye Imana afite imyaka 64.
Muri Mutarama nabwo Ambasaderi w’u Burusiya mu Buhinde, Alexander Kadakin, yitabye Imana afite imyaka 68 ku mpamvu zifitanye isano n’uburwayi.
Umwaka ushize kandi mu Ukuboza, Ambasaderi w’u Burusiya muri Turikiya, Andrey G. Karlov, yarasiwe mu ruhame n’umupolisi wasakuzaga agira ati “Ntuzibagirwe Aleppo, Ntuzibagirwe Syria!” ashaka kugaragaza uruhare rw’u Burusiya mu gufasha Guverinoma ya Syria. Karlov nawe yapfuye afite imyaka 62.



















TANGA IGITEKEREZO