Umubano w’u Rwanda na Kenya usanzwe uzingiye ku ipfundo ry’ubucuruzi hagati y’ibi bihugu, ariko imvururu zagiye zikurikira amatora yo muri Kenya ntizasibye kubukoma mu nkokora, ibintu uhagarariye inyungu z’iki gihugu mu Rwanda avuga ko byarangiranye n’ibihe byashize.
Githiora yabwiye The New Times ati ”Ibihe byahise byaratwigishije, ubu hari ingamba zashyizweho kugira ngo ubucuruzi mu muhora wa ruguru bugende neza nta nkomyi”.
Amatora aheruka muri Kenya muri 2017 yakurikiwe n’imvururu zanahitanye ubuzima bw’abantu, zasize ibicuruzwa bifite agaciro k’asaga miliyoni 47 z’amadolari y’Amerika bihatikiriye ndetse na n’ubu ba nyirabyo bakaba bagitegereje indishyi.
Kenya ifatiye runini ubucuruzi bw’umuhora wa ruguru ndetse n’u Rwanda by’umwihariko cyane cyane kubera icyambu cya Mombasa. Iki cyambu nicyo kinyuzwaho ibicuruzwa byinshi byaba bijya cyangwa biva mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Burundi, Sudani y’Epfo ndetse na RDC.
Githiora yakomeje agira ati "Ubucuruzi bwabaye izingiro ry’umuryango w’Iburasirazuba, mu nshuro enye abakuru b’u Rwanda na Kenya bahuye muri uyu mwaka wonyine ntibasibye gushyira ubucuruzi mu byo baganiragaho. Ibi bigaragaza uburyo ubucuruzi bufatiye runini aka karere”.
Yakomeje agira ati "Ndashaka guhumuriza abacuruzi ko ibikorwa byabo bitazabangamirwa n’aya matora.
Imibare ihari igaragaza ko nibura mu myaka 24 ishize ibyoherezwa muri Kenya bizamukaho 8.15% ku mwaka kuko byavuye kuri miliyoni 2.86 z’amadolari y’Amerika mu 1996 bikagera kuri miliyoni 18.7 z’amadolari y’Amerika mu 2020.
John Bosco Kalisa, umuyobozi wa ‘East African Business Council’ avuga ko kuri ubu nta kimenyetso kiburira ko amatora yo kuwa 9 Kanama azabamo imvururu ndetse agakangurira abacuruzi kwikomereza ibikorwa byabo nk’uko bisanzwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!