Inkuru z’uko Magufuli arwaye byatangajwe na Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse yemeza ko uyu mugabo yajyanwe kuvurirwa mu Buhinde. Yavuze ko arwaye icyorezo cya COVID-19 ndetse ari muri coma.
Lissu yabwiye Reuters ko aya makuru ayakesha abakora mu nzego z’ubuzima n’umutekano muri Kenya, aho byavugwaga ko Perezida Magufuli amaze iminsi arwariye. Ngo banamubwiye ko uyu mugabo wamuhigitse mu matora y’umukuru w’igihugu ari muri coma.
Lissu yavuze ko Magufuli yari amaze iminsi arwariye muri Kenya mu Murwa Mukuru Nairobi, gusa ngo aza kuhakurwa ajyanwa mu Buhinde. Uyu mugabo yavuze ko Perezida Magufuli “ari muri coma kuva ku wa Gatatu” gusa ntiyagaragaza gihamya cy’ibyo avuga.
Mu kiganiro Ambasaderi Modestus Kipilimba yagiranye na Namibian Broadcasting Corporation yahakanye aya makuru yo kurwara kwa Perezida Magufuli, avuga ko ari muzima kandi akomeje inshingano ze.
Amakuru y’uko Perezida Magufuli yaba yaranduye COVID-19 yatangiye guhwihwiswa mu ntangiriro z’iki cyumweru, nyuma yo kumara ibyumweru bibiri atagaragara mu ruhame.
Hashize iminsi Umunyamabanga Mukuru wa Magufuli, John William Herbert Kijazi, yitabye Imana bikavugwa ko nawe yazize COVID-19.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!